Muraho Davica!❤️🤍;
Sinivuga amazina ariko ndifuza ko mungira inama. Ndi umukobwa w’imyaka 24; nkaba maze amezi 2 ntandukanye n’umukunzi wanjye twari tumaranye imyaka 5 ndetse tukaba twari twaremeranijwe kuzabana igihe kigeze.
Mu kwezi kwa 9 nagize ibyago, mfatwa ku ngufu n’umukoresha wanjye wari usanzwe ari umuhehesi😭😭💔 ndetse n’umukunzi wanjye abizi kuko nakundaga kumubwira uko yanyitwaragaho. Bikimara kumbaho nahise mpamagara umukunzi wanjye angira inama duhita tujya kwa muganga, hafatwa ibimenyetso by’ibanze ndetse ntanga n’ikirego arafungwa. Nyuma yo kumfatira ibizamini bampaye imiti igabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA banangira inama yo gufata iyahagarika gusama, ariko yo nanga kuyifata kuko numvaga ko n’ubwo ndamutse nsamye yaba ari inda y’umugome ariko yaba ari n’umwana wanjye. 😭💔
Icyo kintu cyatumye umukunzi wanjye andakarira cyane ndetse ambwira amagambo mabi cyane anahamya ko niba niyemeje gukomeza gutwita iyo nda ya boss ubwo nanjye namukundaga nkaba ndimo kujijisha ngo nafashwe ku ngufu bityo adashobora gukomeza gukundana nanjye. Byarambabaje, ngerageza no kumusobanurira ko njye ntakwikora mu nda ariko yanga kubyumva turatandukana😭😭. Nyuma y’amezi 2 ntwite naje kurwara cyane ngiye kwa muganga basanga narasamiye hanze ya nyababyeyi ndetse n’inda yatangiye kuvamo, bampa imiti iyikuramo burundu baranamvura mara iminsi 3 mu bitaro ndataha.
Reka rero ayo makuru azagere kuri wa mukunzi wanjye, maze njye kubona mbone angezeho mu rugo ngo yamenye ibyago nagize, ngo aje kumba hafi, atangira kunyitaho, ansura buri munsi anzaniye impano n’ibindi byinshi byiza yankoreraga tugikundana ndetse anarenzaho. Hashize nk’icyumeru nahisemo kumubaza neza icyo agamije muri uko kunyitaho kose n’amagambo yose yambwiye dutandukana; ambwira ko icyo gihe yahubutse bitewe n’umujinya n’agahinda ariko ko atigeze arekera aho kunkunda ndetse ansaba imbabazi cyane ansaba ko twasubirana. Namusabye kuba agiye nkabitekerezaho nkazamuha igisubizo ariko nakibuze neza neza.
Ndamukunda pe, anzi neza, azi kunyitaho ariko uburyo yantereranye akanta mu kibazo nagize ntibutuma numva nakongera kumwikariramo nka mbere😭😭💔. Mungire inama y’icyo nakora💔😭.
